Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda services delivery
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2

Nyamasheke: Abaturage  banenga serivisi bahabwa n’ikigo nderabuzima cya Muyange

0
0

Nyamasheke: Abaturage  banenga serivisi bahabwa n’ikigo nderabuzima cya Muyange

Bamwe mu baturage baturiye ikigo nderabuzima cya Muyange mu murenge wa Nyabitekeri banenga bikomeye imikorere y’abakozi b’ibi bitaro , aho babashinja kurangarana abarwayi , kubasuzuma indwara bakabaha imiti bagera ku bitaro bindi bakabwirwa ko ntazo bafite n’ibindi.

Abaturage bavuga ko batakirwa neza iyo bagiye kwivuza muri iki kigo nderabuzima bagashyira mu majwi umuyobozi w’ibi bitaro bavuga ko ashobora kuba adakurikirana neza ibibera muri iki kigo ashinzwe kuba amenya imikorere yacyo.

Nyamasheke: Abaturage  banenga serivisi bahabwa n’ikigo nderabuzima cya Muyange

Umwe mu baturage wivuriza muri kigo nderabuzima avuga ko akunda gutangazwa na bamwe mu bo babana mu itsinda bafatana imiti igabanya ubukana bwa Sida, bagenda bayikurwaho ngo bakize bikamutangaza, agasaba ko habaho ubugenzuzi bukomeye bwatuma hamenyekana mu by’ukuri ikibazo kiri muri iryo suzumiro.

Agira ati “tuba mu itsinda dufata imiti twese nyamara hari bagenzi bacu bagiye bayikurwaho bakababwira ko bakize, twebwe bikadushobera”.

Undi muturage avuga ko bitoroshye kujya mu kigo nderabuzima cya Muyange ngo wakirwe neza kandi uvurwe, ko ushobora kwirirwayo kandi ugataha utavuwe ndetse  bakaba baguha n’imiti itajyanye n’indwara waje kwivuza.

Agira ati “uretse ko twakirwa nabi biratangaje kubona ushobora guhabwa imiti itajyanye n’iby urwaye  hari umugore duturanye byabayeho bamuha imiti agiye ku rindi vuriro bamubwira ko yahawe imiti idahuye n’uburwayi afite”.

Agnes Uzinda ni umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Muyange , avuga ko abaturage bakwiye kumenya uburenganzira bwabo bityo bakaba bakwiye kumenyesha inzego bashyiriweho kugira ngo badahabwa serivisi mbi.

Uzinda avuga ko kuba hari aho habayeho gupima umurwayi yajya ahandi ibisubizo bikaza bitandukanye n’ibya mbere ari ibintu bidasanzwe bidakwiye kwitirirwa abapimirwa ku kigo nderabuzima bose.

Agira ati “twashyiriyeho abaturage uburyo bashobora kugaragaza ko batishimiye serivisi bahawe ntitwamenya ko batanyuzwe batabitubwiye, kuba kandi hari umuntu umwe wapimwe bikaza kugaragara ko bitandukanye n’ibisubizo twari twatanze ntibyakwitwa ibintu biri rusange twebwe twerekana ibyo twabonye”.

Ikigo nderabuzima cya Muyange kiri mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke, ni mu giturage ahantu kure uvuye ku muhanda wa Kaburimbo , uyu murenge ukaba wegeranye bya hafi n’igihugu cya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ukaba umwe mu mirenge ituwe cyane ifite abaturage basaga 900 kuri kirometro kare imwe, bose hamwe bakaba ibihumbi 30.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2

Latest Images

Trending Articles